Nk’uko tubikesha Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka mu Rwanda (National Land Authority: NLA), igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cy’Akarere kigizwe n’ibice bitatu by’ingenzi bikurikira:
1) Igice cya mbere: Raporo rusange y’igishushanyo mbonera.
2) Igice cya kabiri: Igenamigambi ry’imikoreshereze y’ubutaka. Muri iki gice harimo amakuru ndangahantu n’amakarita agaragaza isaranganywa ry’imikoreshereze y’ubuteka mu duce twose tugize Akarere.
3) Igice cya gatatu: Amabwiriza y’imikoreshereze y’ubutaka. Muri iki gice harimo imirongo ngenderaho igenga ishyirwa mu bikorwa rya buri mikoreshereze y’ubutaka.