Uburyo bwo kureba amakuru y’ubutaka ugiye kugura

Mu gihe ugiye kugura ubutaka ubwo ari bwo bwose yaba isambu cyangwa ikibanza ni byiza ko umenya amakuru ajyanye n’ubwo butaka.

Amakuru y’ibanze ugomba kumenya ni uwanditse kuri ubwo butaka cyangwa nyirubutaka, icyo ubwo butaka bwagenewe, no kumenya niba ubwo butaka nta bindi bibazo  bufite nko kuba butambamiwe cyangwa bwaratanzweho ingwate muri banki.

Ni gute wa menya ayo makuru?

Biroroshye!

Kandi kureba ayo makuru ni ubuntu!

Jya muri telefone yawe (yaba smartphone cyangwa telefone isanzwe),

 Ukande iyi mibare:

*651#

Ubundi ukurikize amabwiriza.

Iyo umaze kwandika iyi mibare ukanda ku murongo wa telefone uri gukoresha nk’uhamagara.

Haza igice cyo guhitamo ururimi, ugahitamo:

1 Ikinyarwanda

2 English (Icyongereza)

Uburyo bwo kureba amakuru y’ubutaka ugiye kugura

Ugakanda Send cyangwa Kohereza.

Nyuma yo kohereza, winjizamo nomero za UPI z’ikibanza cyangwa isambu ushaka kurebera amakuru.

Aha winjizamo imibare yose igize nomero ya UPI

Urugero: 1/02/12/01/****

Uburyo bwo kureba amakuru y’ubutaka ugiye kugura

Nyuma yo gushyiramo nomero ya UPI ukanda ahanditse Send cyangwa Kohereza ugahita ubona amakuru yose ushaka ku butaka.

Iyi serivisi ntabwo yishyurwa, kuyikoresha ni ubuntu.

Ku yandi makuru ushaka kumenya ku butaka bwawe wasura urubuga rw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe ubutaka www.lands.rw cyangwa urubuga rureberwaho amakuru ajyanye n’ubutaka ari rwo: www.landinformation.land.rw

SOMA IZINDI NYANDIKO KU MBUGA ZACU

GURA ISAMBU CYANGWA IKIBANZA

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top